Paruwasi Catederali ya Butare yisunze Umwamikazi w’Ubuhanga(Notre Dame de la Sagesse), Kominote Ingoro y’Urukundo bibutse Musenyeri Blaise Forissier washinze uyu muryango akaba amaze imyaka 5 yitabye Imana.
BUTARE Avatar

Kuri uyu wa kane tariki ya 18 Mutarama 2024, muri Paruwasi Catederali ya Butare yisunze Umwamikazi w’Ubuhanga(Notre Dame de la Sagesse), Kominote Ingoro y’Urukundo bibutse Musenyeri Blaise Forissier washinze uyu muryango akaba amaze imyaka 5 yitabye Imana.

Uyu muhango wabimburiwe n’Igitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Butare Musenyeri Filipo Rukamba, ari kumwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko k’izabukuru, Musenyeri Smaragde Mbonyitege, Umuyobozi wa gahunda za Radio Maria Rwanda Padiri Ephrem Senani Umufasha wa Kominote Ingoro y’Urukundon’abandi basaserodoti batandukanye. Uyu muhango kandi witabiriwe n’Abafurere, Ababikira batandukanye n’imbaga y’abakristu batandukanye baje kwifatanya nabo.

Musenyeri Blaise Forissier akomoka mu gihugu cy’Ubufaransa, akaba yaravutse tariki ya 12 Ukuboza 1929. Yageze mu Rwanda tariki ya 12 Ukwakira 1959, ni we wazanye ivugururwa muri Roho Mutagatifu mu Rwanda mu 1973, ashinga Kominote Ingoro yUrukundo mu Rwanda mu mwaka 1982, mu gihe Abafurere n’Ababikira b’iyo Kominote batangiye mu mwaka 1992. Musenyeri Blaise Forissier yitabye Imana tariki ya 11 Mutarama muri 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »