ITANGAZO RY’ABEPISKOPI GATOLIKA MU RWANDA KU MUGISHAWAHABWA UMUGABO N’UMUGORE BABANA BITEMEWE NA KILIZIYA N’ABABANA BAHUJE IGITSINA
BUTARE Avatar

Bakristu Bavandimwe,

1. Ku wa 18 Ukuboza 2023, Ibiro bya Papa bishinzwe Ukwemera Gatolika i Roma byatangaje urwandiko rwitwa Fiducia supplicans (Ukwizera kwambaza Imana). Urwo rwandiko rwagendeye ku bibazo bitandukanye byagiye bishyikirizwa ibyo Biro bya Papa muri ibi bihe.

2. Twebwe Abepiskopi banyu tubandikiye iri tangazo tugamije gukuraho urujijo no kubahumuriza nyuma y’uko urwo rwandiko rukuruye impaka nyinshi n’impungenge ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana ku buryo butemewe na Kiliziya n’uwahabwa ababana bahuje igitsina.

3. Urwo rwandiko, Fiducia supplicans, ntabwo ruje guhindura inyigisho za Kiliziya zijyanye n’umugisha w’isakramentu ry’ugushyingirwa gutagatifu. Uwo mugisha w’Isakramentu ugenewe umugabo n’umugore (reba Intg 1,27) bahujwe n’urukundo ruzira gutana (reba Mt 19,6) kandi rugamije kubyara.

4. Umugisha ni ukwiyambaza Imana no kuyisaba inema yayo dusabira umuntu cyangwa ikintu. Umugisha ugamije gutagatifuza, gukiza no gufasha umuntu guhinduka.

5. Guha umugisha umugabo n’umugore babana mu buryo butemewe na Kiliziya ntabwo bigomba kwitiranywa n’isakramentu ryo gushyingirwa.

6. Kubana kw’abantu bahuje igitsina bihabanye rwose n’amategeko y’Imana n’umuco wacu.

7. Kuba umugisha wahabwa ababana bahuje igitsina byatera urujijo ku isakramentu ry’ugushyingirwa.

8. Dukurikije impaka n’impungenge zitewe na Fiducia supplicans, hakenewe inyigisho zimbitse zafasha kurushaho kumva neza impuhwe z’Imana zigamije gukiza, agaciro k’isakramentu ry’ugushyingirwa n’ubwoko bw’imigisha itangwa.

Bakristu bavandimwe,

9. Mu gusoza, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda iramenyesha abasaserdoti,abiyeguriyimana, abakristu bose n’abantu b’umutima wubaha Imana, ko inyigisho za Kiliziya ku gushyingirwa gikristu zitahindutse. Kubera iyo mpamvu, Kiliziya ntishobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’umuco wacu.

10.Turasaba abasaserdoti, abiyeguriyimana n’abandi bakristu mwese dufatanyije ubutumwa kuba hafi no guherekeza urubyiruko rwacu n’ingo z’abashakanye dukomeza guha agaciro isakramentu ry’ugushyingirwa n’ubudahangarwa bwaryo butagatifu.

11. Turangije tubaragiza Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, Mwamikazi wa Kibeho wadushishikarije gusenga nta buryarya no gusabira Kiliziya. Tubifurije Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024.

Bikorewe i Kigali, ku wa 21/12/2023

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »