Kwibuka Mgr. Alex Kagame
BUTARE Avatar

Ku wa 20 Ukuboza 2023 ni bwo hatuwe igitambo cya Misa yo gusabira Mgr Alexis Kagame wabaye umusasoridoti wa Diyosezi ya Butare, mu rwego rwo kumusabira no kwibuka ibikorwa byamuranze n’akamaro kabyo ku gihugu na Kiliziya Gatolika y’u Rwanda.

Iki gikorwa cyateguwe n’umuryango we ufatanyije na Kiliziya, aho hanashyizweho itariki ya 2 Ukuboza buri mwaka yo kujya yibukwa.

Nyuma y’imyaka 42 atabarutse, amateka agaragaza ko Mgr Alexis Kagame yabaye umuntu ukomeye kuko ibikorwa bye bicyigaragaza cyane cyane binyuze mu nyandiko ze zuje ubuhanga.

Padiri Kayisabe Vedaste uyobora Iseminari Nkuru ya Filozofikumu ya Kabgayi, umwe mu bamumenye ndetse akaba anigisha amwe mu masomo yasize, yavuze ko Mgr Kagame yabaye ingirakamaro cyane mu gihe cye kandi ko umurage we wafasha benshi n’ubu.

Kayisabe yagereranyije Mgr Kagame na Mutagatifu Jérôme wahinduye Bibiliya mu Kilatini kuko ngo na we ari we washyize Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda.

Yavuze ko mu buzima bwe yanditse ibitabo birenga 192, birimo 62 by’amateka ndetse akaba ari mu b’imena bagize uruhare mu kuzamura ireme n’ikibonezamvugo cy’ururimi rw’Ikinyarwanda aho, yahimbaga amasaku yacyo n’ibindi.

Yakomeje avuga ko Mgr Kagame yasirimuye u Rwanda kuko yabaye umwe mu bahanga babayeho muri Afurika, bananditse ibitabo bikomeye bigaragaza imitekerereze ihambaye.

Yagize ati ’’Abantu batumye u Rwanda rumenyekana ni ba Kagame bombi; Mgr Kagame na Perezida Kagame. Wajyaga mu mahanga wababwira ko uri uwo mu Rwanda bakaguhuza na Mgr Kagame kubera ubuhanga yagaragaje, none n’ubu uvuga ko uturutse mu Rwanda bagahita bakubwira ibigwi bya Perezida Kagame.’’

Karidinali Antoni Kambanda wafatanyije n’abakirisitu ba Diyosezi ya Butare ndetse n’abanyeshuri bo muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR) yaragijwe Mgr Kagame Alexis, yavuze ko bashima ibikorwa bye cyane kuko ari we watumye amateka y’u Rwanda yandikwa kuko ubundi yavugwaga mu kanwa gusa.

Yabwiye umuryango wa Mgr Kagame ko igihango yagiranye na Kiliziya igihe bamwereraga kuyiyegurira, kidasibangana ari na yo mpamvu nayo yaje guha umugisha imva ye.

Yongeyeho ko Kiliziya Gatolika izakomeza gushishikariza abashakashatsi gukomeza umurage mwiza yasize w’ubushakashatsi yakoraga aho bazifashisha Kaminuza Gatolika yamwitiriwe iri muri Diyosezi ya Butare i Save.

Yagize ati ’’Duha agaciro ibyo yakoze, ni na yo mpamvu hari Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, ishami ryayo rya Save yamwitiriwe’’.

Yakomeje avuga ko hari n’ikigo cy’ubushakashatsi muri CUR kigaragaramo inyinshi mu nyandiko ze, bakaba bagiye kucyongerera imbaraga kigakora neza bityo n’abanyamahanga bakajya bakigana.

Bamwe mu banyeshuri biga muri CUR bavuga ko batewe ishema n’ibikorwa bya Mgr Kagame, bakavuga ko bifuza gutera ikirenge mu cye, bihatira gushishoza no gucengera ibyo biga nk’uko na we yabigenzaga.

Anastase Tuyizere wiga muri CUR, yabwiye IGIHE ko ari ishema kuba Kaminuza yigamo yaritiriwe umuhanga noneho w’Umunyarwanda.

Ati “Ibyinshi turabisoma, ibindi tukabibwirwa; tubona neza ko ubuzima bwe na bwo ari isomo. Unashingiye ku mubare w’ibitabo yanditse n’igihe gito yabyanditsemo akiri mu buzima, ubona ko yakoresheje igihe cye neza, bikatwigisha gukora cyane’’.

Umuyobozi wa CUR, Padiri Dr Laurent Ntaganda, yavuze ko iyi kaminuza yaragijwe Mgr Kagame nk’ikimenyetso cy’ubuhanangange bwe bwuje ubuhanga.

Yagize ati ’’Umwepisikopi wacu yagiye gufata icyemezo cyo kuragiza iyi Kaminuza Mgr Kagame kubera yari umuntu uzwi cyane, w’umuhanga atari mu Rwanda gusa no ku Isi hose, yifuza y’uko n’abanyeshuri bacu bamukunda bakazanamukurikiza kugira ngo na bo koko bakunde ubuhanga, Imana ndetse n’abantu, tutibagiwe no kugira ikinyabupfura kuko burya umuntu utiyubaha ibyo byose atabigeraho.”

Tariki ya 2 Ukuboza 1981, Mgr Kagame yapfiriye i Nairobi muri Kenya aho yari yaragiye kwivuriza.

Urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye rwari rwitabiriye misa yo kwibuka Mgr Kagame, rwasabwe kumwigiraho gukunda ubuhanga n’ubushishozi kuko nawe ari byo byamuranze

Senateri Mupenzi Georges (uri imbere), umwe mu bigishijwe imyaka itatu na Mgr Alexis Kagame, avuga ko yajyaga ababazwa cyane no kuba hatabaho umunsi wo kumwibuka uzwi hose

Umunyamanga Mukuru wa OIF, Mushikiwabo Louise, yavuze ko intego yagiye ageraho zose azikesha kwiyemeza yakomoye kuri Nyirarume, Mgr Kagame Alexis

Mwishywa wa Mgr Kagame, Kantengwa Anne Marie akaba na mukuru wa Louise Mushikiwabo, yashimye Kiliziya yafashe umwanya wo kumwibuka

Antoine Caridinal Kambanda, yavuze ko Mgr Kagame ari impano ikomeye Imana yageneye Abanyarwanda na Kiliziya

Mgr Alexis Kagame ashyinguye mu irimbi rya Kabutare rigenewe abihaye Imana mu Mujyi wa Huye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »