Korali de Kigali igiye gukora igitaramo
BUTARE Avatar

Ku ncuro ya 10, Korali de Kigali igiye gukora igitaramo kizafasha abantu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli no gutangira mu byishimo Umwaka mushya wa 2024. Iki gitaramo giteganyijwe Kucyumweru tariki 17 Ukuboza 2023. Imiryango izafungurwa saa 15h00. Igitaramo kizatangira saa 18h00 kugeza saa 22h00 muri BK Arena. Korali de Kigali yashinzwe mu mwaka w’i 1966, itangirira ubutumwa muri Paruwasi Sainte Famille. Kuri ubu iyi Korali ikorera ubutumwa muri Paruwasi Saint Saint Michel. Jean Claude Hodari Perezida wa Korali de Kigali akaba yasabye abanyarwanda kuzasangira no Korali de Kigali ibyishimo bya Noheli kuko bateguye indirimbo zizafasha abantu gusingiza Imana, iz’umuco n’izindi zizafasha abantu kwidagadura. Amatike aboneka kuri Paruwasi zitandukanye, zirimo Saint Michel, Sainte Famille, Saint Charles Lwanga, Regina Pacis, Kicukiro, Gikondo,…

https://butarecatholicdiocese.com/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »