Kiruhura: Umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege yabwiye abitabiriye umuhango wo gusaba no gutanga imbabazi ko kubana mu mahoro ari ishingiro rya byose. Yashimiye Kiliziya Gatolika ifasha Leta mu gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda ndetse n’abemeye gutera intambwe basaba imbabazi abandi bakazitanga. Izi mbaraga zizatuma abantu babana neza dore ko bose baremwe mu ishusho y’Imana.