Rutongo
BUTARE Avatar

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa umuyobozi w’akanama k’abepiskopi gatolika gashinzwe amasemìnari yagize ati “Ndifuriza umunsi mwiza ababyeyi ,abarezi,abapadiri,n’abafaratiri ba Seminari Rutongo. Yozefu mutagatifu twizihiza ni umurinzi n’umuvugizi w’imiryango yacu,ni umurinzi wa Kiliziya. Ati Nyakubahwa Padiri Ntaganira Cyprien mu izina ry’abepiscopi bose, mu izina ry’abaseminari Bose tukwifurije Yubile nziza, kandi tugushimira ubutumwa wasohoje kugeza magingo aya, tukanagushimira ubutumwa ukora bwo kurera abaseminari bazaba abapadiri b’ejo. Komeza inzira watangiye wahisemo neza , ntuzacike intege Nyagasani muri kumwe. Guhimbaza yubile muri Kiliziya y’u Rwanda, dusabe ngo Kiliziya ikomeze igire abapadiri batagatifuza imbaga y’Imana . Baseminari ,turabasabira kugira ngo muzabe abatwarabanga b’Imana mube abasaruzi beza mu Mizabibu ya Nyagasani”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »