Kuva kuri uyu wa mbere kugeza ejo ku wa kabiri,I Kabuga muri Arikidiosezi ya Kigali, hateraniye inama y’ inteko rusange ya Caritas Rwanda.
Ni inama yitabiriwe n’ Abepiskopi bo mu Rwanda, Intumwa ya Papa mu Rwanda , n’ umunyamabanga wayo, abayobozi b’ amakomisiyo y’inama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda, abayobozi ba Caritas mu ma Diyosezi n”abalayiki bakorana na Caritas z’ ama Diyosezi.