MEMORIAL CUP OF MSGR. FELICIEN MUBILIGI
BUTARE Avatar

AMATEKA YA MSGR.  FELICIEN MUBILIGI.

Msgr Felicien MUBILIGI Yavutse mu mwaka wa 1950, avukira mukarere ka RUKONDO, Umurenge wa NGARA  muntara ya GIKONGORO ; nukuvuga mukarere ka NYAMAGABE yubu. Avuka kubabyeyi babakirisitu aribo: NYIRACYONDI Speciose na KAYONGA Charles. Msgr. MUBILIGI avuka mumuryango w’abana batanu aribo nukuvuga abahungu babiri ndetse nabakobwa batatu;

  1. RUDAHUNGA  Ananias
  2. MUBILIGI Felicien
  3. MUKANTABANA Stephanie
  4. MUKAYIHORANA Anonciata
  5. MUKAKABERA  Agnes

Bose uko tumaze kubavuga haruguru bakaba barishwe muri Genocide yakorewe abatutsi Mata 1994.

AMASHURI

Msgr. MUBILIGI, yatangiye amashuri abanza mumwaka 1955 ayatangirira kukigo cy’amashuri cya MBAZI, nkuko twabivuze hejuru ko yavutse 1950, bigaragara ko yatangiye afite imyaka itanu. Abamuzi babivuga neza ko kera mugihe cye gutangira amashuri abanza byasabaga ko wagombaga kuba wujuje imyaka itandatu kugirango wemererwe kwiga, ariko we kubera ubuhanga yagaragazaga bamwemereye gutangira ishuri atayujuje. Nyuma yo kurangiza amashuri abanza yakomereje amashuri ye mu iseminari nto I KANSI mu 1961, akomereza mu iseminari nkuru ya NYAKIBANDA aho yigiye ibyiciro bibiri nukuvuga,filozofiya ndetse na tewolojiya amasomo umuntu wese witegura kuba umusaseridoti agomba kwiga by’umwihariko.

Mumwaka 1975 yahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti ariherwa muri paruwasi ya CYANIKA,ubu ibarizwa muri diyosezi ya GIKONGORO ariko muri icyo gihe yabarirwaga muri Diyosezi ya BUTARE. Yabaye igisonga (Vicar General) wa Msgr. Yahana Batista Gahamanyi, ndetse na Msgr. Phillipe Rukamaba. Papa yaramushimye kandi amuha icyubahiro cya Munsenyeri.

UBUTUMWA

Nyuma yo guhabwa isakaramentu ry’ubusaseridoti, yagiye ahabwa ubutumwa butandukanye, ubutumwa bwambere yahawe yabuhawe kuri Paruwasi katedarali ya butare, ahava ajya kuri paruwasi yaCyahinda, aza kuba umunyabintu wa Diyosezi aho yaje gusoza agirwa igisonga cya Msgr. GAHAMANYI Jean Baptiste.

IHEREZO RY’UBUZIMA

Msgr MUBILIGI yitabye Imana ku italiki 01.05.2010 muri Kenya mubitaro byitwa Mater Misericordia. Yaje gushyingurwa ku I REBERO muri Communaute ya Foyer de Charite, muri arch diyosezi ya Kigali.

One response to “MEMORIAL CUP OF MSGR. FELICIEN MUBILIGI”

  1. A WordPress Commenter Avatar

    Hi, this is a comment.
    To get started with moderating, editing, and deleting comments, please visit the Comments screen in the dashboard.
    Commenter avatars come from Gravatar.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »